Tariki ya 28 Nzeri 2023 nibwo bamwe mu bahawe imbabazi na Perezida Paul Kagame harimo abaregwaga gukorana na FDLR baraye basezerewe na Komisiyo ishinzwe gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abari abasirikare (RDRC).
Muri Werurwe 2023 nibwo inkuru y’ifungurwa rya Sanka na Paul Rusesabagina yasakaye nyuma yo guhabwa imbabazi na Perezida Kagame. Icyo gihe hafunguwe abantu 20 barimo n’umubyeyi Mukashyaka Saverina ukomoka mu Karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi.

Yari amaze imyaka icyenda muri gereza muri 20 yari yarakatiwe.
Twaganiriye nawe nyuma y’umuhango wo guhabwa ibikoresho bihabwa buri usezerewe muri iki kigo cya Mutobo avuga ko yarezwe “gukorana na FDLR, gukorana n’imitwe y’iterabwoba agambanira igihugu, bagamije kwica Perezida Kagame.”
Yagize ati “Nari naramaze kwiheba nziko nzagwa muri gereza, ntabwo nateganyaga ko nzataha kuko nabonaga nta mahirwe yo gutaha [ahari].”
Yakomeje avuga ko muri gereza bafashwe neza, bajyaga gusenga, ibintu ashimira umukuru w’igihugu.
Ati “Ku giti cyanjye ndashimira Perezida Kagame kuba imbabazi yampaye zitarapfuye ubusa, kubera yazihaye njyewe nkaba nari nzi aho nari ndi kuko nagombaga no kugwamo. Icyo mparanira ubu ngubu rero ni ukumutera inkunga yo kuvuga ngo icyaba kimurwanya namenya ntabwo cyaba kikibaye cyane ko ntuye mu mupaka aho umwanzi ahora ashaka kwinjirira. Azakomeze ahe n’abandi imbabazi, turamukunda no muri gereza turamukunda kandi tuzamutora.”
Umva ikiganiro cyose hano: