Date:

Share:

Bwa mbere Tshisekedi yakomoje kuri Luvumbu

Related Articles

Perezida Tshisekedi Felix yatangaje ko yiteguye kwakira umukinnyi Héritier Luvumbu wakiniraga ikipe ya Rayon Sports akamuha icyubahiro akwiye.

Ni amagambo yagarutseho mu kiganiro n’Itangazamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 22 Gashyantare 2024 ahagana saa Mbili z’ijoro.

Luvumbu wakiniraga Rayon Sports yatandukanye nayo nyuma yo gutsinda igitego ariko mu kucyishimira agapfuka ku munwa ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.

Ni igikorwa cya politiki kimaze iminsi gikorwa n’Abanye-Congo hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi nyakuri buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Héritier Luvumbu
Héritier Luvumbu

Tshisekedi yavuze ko ibyakozwe na Luvumbu ari ubutwari.

Ubwo Luvumbu yasubiraga i Kinshasa yakiriwe na Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RDC, François Claude Kabulo Mwana Kabulo, ku kibuga cy’indege cya N’djili.

Tshisekedi yagize ati “Nashakaga kumwakira mbere y’uko njya i Addis Ababa ariko ntabwo byakunze, narabikurikiranye ubwo yazaga, Minisitiri wa Siporo ari ku kibuga cy’indege, yarampamagaye, naramuvugishije, ndamushimira, musezeranya ko nzamwakira, nkamuha icyubahiro mu izina ry’igihugu, ibyo arabizi.”

“Nahamagaye Perezida wa AS Vita Club, inshuti yanjye Amadou Diaby, umuvandimwe wanjye, ndamubwira nti Perezida, ntabwo nshaka gutekereza, niba bisaba ko nishyura ndishyura, niba bisaba ko igihugu cyishyura, nta kibazo ariko uwo musore wabaye umusirikare w’agaciro w’igihugu, ukwiriye kumwakira muri AS Vita Club.”

Yakomeje agita ati “Ntabwo nzi niba umubare w’abakinnyi bawe wuzuye cyangwa se utuzuye, ariko ugomba kumufasha. Arambwira ati Perezida, [Luvumbu] yahoze muri AS Vita Club kandi namaze gufata umwanzuro, ko nzamufata. Muri make, ibijyanye no kuba yabona akazi, nta kibazo, afite akazi.”

Tshisekedi yavuze ko mu minsi ya vuba azakira Luvumbu, akamuha ishimwe rimugenewe mu izina ry’igihugu.

Perezida Tshisekedi yahinduye umuvuno wo gutera u Rwanda

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles