Umunyamakuru Irene Mulindahabi ari mu gahinda ko gupfusha umubyeyi witabye Imana mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 23 Gashyantare 2024.
Yari amaze igihe arembye.
Yabitangaje anyuze kuri Instagram ye aho yavuze ko yashenguwe n’urupfu rwa nyina.

Yagize ati “Kugeza ubu uyu niwo munsi ngize agahinda gakomeye mu buzima bwanjye. Ruhukira muri paradizo, ndagukunda. Basi iyo uba uretse gato Amour.”
Irene Kandi yatambukije ubutumwa bwa nyuma yagiranye n’uyu mubyeyi, amusaba gukomeza kwiyegereza Imana mu bihe bikomeye yari amaze iminsi anyuramo.
Muri ubu butumwa bw’amajwi bwuzuye ikiniga, Irene yumvikanye yifuriza nyina gukomera.
- Advertisement -