Date:

Share:

Karongi: Hasobanuwe impamvu abakozi 12 birukanwe

Related Articles

Akarere ka Karongi kirukanye abakozi 12 bakoraga muri ‘One Stop Center’ (Ishami rishinzwe ubutaka n’imiturire) bazira gutanga serivisi mbi.

Uwari Meya w’aka karere, Valentine Mukase nawe yeguye ku murimo ye hamwe na Visi Meya ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Niragire Théophile.

Nk’uko byatangajwe na Vedaste Ngarambe, Visi Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, aba bayobozi bombi beguye ku wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo hamwe na Donatha Dusingize wari Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere, bitewe n’impamvu zabo zihariye.

Ngarambe yatangarije The New Times ko aba bakozi 12 bo muri One Stop Centre “birukanwe kubera serivisi mbi zitangwaga” muri iri shami.

Yagize ati “abakozi 12 bo muri One Stop  Center bahagaritswe ku mirimo yabo kubera imitangire yaserivisi itanoze.”

Mukase yari yatowe tariki ya 26 Mutarama asimbuye Vestine Mukarutesi wirukanwe mu Kwakira 2023.

- Advertisement -

1 COMMENT

  1. Iyi nkuru ntavwo yuzuye, ubuse kuvuga ngo gutanga service mbi birahagije? Iki gisubizo kirakennye hakenewe ibisobanuro byimbitse.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles