Umusirikare wo mu ngabo z’u Rwanda (RDF) mu ijoro ryacyeye yarasiye mu kabari abantu batanu bo mu karere ka Nyamasheke arabica.
Ibi byabereye mu isantere y’ubucuruzi ya Rubyiruko iherereye mu mudugudu wa Kageyo, akagari ka Rushyarara ho mu murenge wa Karambi mu ma saa saba z’ijoro.
Umuturage witwa Mandela yabwiye BWIZA ko mu barashwe harimo bakuru be babiri: Sindayigaya Zephanie na Nsekambabaye Ezra. Bombi bari bubatse.
Amakuru avuga ko mbere y’uko uriya musirikare arasa bariya bantu nyiri akabari barimo yabanje kumugurira Petit-Mitzig ebyiri, atumaze undi amusaba kumwishyura.
Bivugwa ko aba bombi bari basanganwe utubazo two kuba yaramwambuye, ibyatumye nyuma yo kwanga kwishyura ziriya nzoga nyiri akabari abwira umusirikare ati: “Genda uzagwe mu ishyamba uzerera!”
Ni amagambo yarakaje cyane umusirikare wahise wikoza hanze gato, agaruka arasa urufaya rw’amasasu ku banyweraga muri ako kabari.
Mu barashwe icyakora ngo ntiharimo nyiri akabari kuko we yahise aca mu idirishya arahunga.
RDF yemeje aya makuru mu itangazo yashyize hanze ivuga ko umusirikare wayo wakoze aya mahano yatawe muri yombi.