Date:

Share:

Iburengerazuba: Perezida Kagame yashyizeho Guverineri mushya

Related Articles

Perezida Kagame Paul yashyizeho Bwana Ntibitura Jean Bosco nka Guverineri mushya ugiye kuyobora Intara y’Iburengerazuba.

Ni amakuru yemejwe n’itangazo rivuye mu biro bya Minisitiri w’Intebe ryasohotse kuri uyu Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo 2024.

Ni impinduka zibaye zikurikiye iyegura ry’abayobozi mu Karere ka Karongi aho ubu bivugwa ko no muri Rusizi hari abandi beguye nubwo nta muyobozi urabyemeza.

Karongi: Hasobanuwe impamvu abakozi 12 birukanwe

Ntibitura yabaye umuyobozi ukuriye ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa rya gahunda muri Minisiteri y’Umutekano nyuma aza kugirwa Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza.

Asimbuye Dushimimana Lambert wahawe kuyobora iyi Intara y’Iburengerazuba tariki ya 4 Nzeri 2023.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles