Date:

Share:

‘Best Friend’ ya Bwiza na The Ben ntikiri kuri YouTube

Related Articles

Kuri uyu wa Kane tariki ya 28 Ugushyingo 2024 abashaka indirimbo y’umuhanzikazi Bwiza Emmerance na Mugisha Benjamin uzwi cyane nka The Ben bayibuze ku rubuga rwa YouTube.

Ni indirimbo yatangiye gukundwa kuva umunsi ijya hanze aho mu minsi itandatu gusa yari yujuje abayirebye barenga miliyoni.

Kugeza ubu aba bombi nta n’umwe uragira icyo atangaza ariko amakuru acicikana adafitiwe gihamya avuga ko bashobora kuba barashishuye, ibintu bishobora kuba intandaro y’isibwa yayo.

Bwiza ni umukobwa usanzwe afashwa n’inzu ifasha abahanzi ya KIKAC, yayigezemo muri Nyakanga 2021 atsinze irushanwa rya ’The Next Diva Indi Mbuto competition season I 202.

Afite indirimbo zirimo nka ’Ready, Soja na Monitor n’izindi zitandi zitandukanye.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles