Tariki ya 4 Mutarama 2025 nibwo umuhanzi Habimana Thomas ukoresha izina rya Thomson yaraye amuritse alubumu yise ‘Ubuyobe’ afatanyije na mugenzi we Fica Magic nawe washyiraga hanze umuzingo yise Umugisha.
Thomson wagerageje kwiyamamariza kuba Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu matora aheruka yari kumwe na Ntwali Patient uzwi nka Fica Magic mu gitaramo cyabereye mu mujyi wa Gisenyi, ahazwi nka Together Motel, bise 2X3.
Abahanzi b’i Rubavu ntibazi irengero rya miliyoni 60 zibagenerwa
Abahanzi barimo Racine, Maki The Rex, The Same ni bamwe bari baje gufasha bagenzi babo, mu gitaramo cyitabiriwe n’abantu bake cyane.
Biteganyijwe ko nyuma ya Rubavu bazakomereza i Kigali, Muhanga na Musanze mu rwego rwo kumenyekanisha izi alubumu zabo.














