Date:

Share:

Bidasubirwaho M23 itanze impuruza ko irwana igafata Goma

Related Articles

Umuvugizi w’umutwe wa AFC/M23 mu bya politike, Laurence Kanyuka, yatangaje ko mu rukerera bakomeza kurwana bagafata umujyi wa Goma.

Ibi yabitangaje nyuma yaho amasaha 48 yari yahawe ingabo za FARDC ziri i Goma no mu bice biyikikije ngo zimanike amaboko arangiye.

Inyeshyamba za M23

Anyuze kuri X yagize ati “FARDC igomba guha MONUSCO intwaro zabo zose n’ibikoresho byabo. Abasirikare bose bagomba kujya muri Stade de l’Unité mbere ya saa cyenda z’urukerera.”

Yakomeje agira ari “nyuma y’iki gihe ntarengwa, turakomeza kurwana dufate umujyi wa Goma.”

Ibi bitangajwe nyuma y’imirwano ikomeye imaze iminsi iri kubera hafi n’umupaka w’u Rwandamuri Teritwari ya Nyiragongo.

Abanyekongo bifite batangiye guhunga

Uyu munsi kandi nibwo ikibuga cy’indege cya Goma cyafunzwe, aho ingendo zo mu kirere zahagaze.

Abanyamahanga nabi bari gukiza amagara yabo

Abanyekongo bifite batangiye gukiza amagara yabo ndetse n’abanyamahanga barimo abakomoka mu Buhinde bahungira mu Rwanda nubwo baterura ngo bavuge ko bahunze.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles