Amakuru avuga ko ahagana saa tanu zo kuri icyi Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025 ari bwo abarwanyi ba M23 binjiye ku mugaragaro mu mujyi wa Goma.
Ni amakuru kandi yemejwe n’uyu mutwe aho itangazo washyize hanze rihamya ko umujyi uri mu maboko yawo.
M23 ivuga ko “yabohoje neza umujyi wa GOMA” aho bamwe mu basirikare b’ingabo z’igihugu bagaragaye batanga imbunda zabo, baziha Monusco.

Kugeza ubu amasasu, ataremereye nk’iminsi ibiri ishize, yaraye yumvikana ijoro ryose mu mujyi wa Goma, no muri iki gitondo akomeje kumvikana.
M23 yasabye abatuye umujyi wa Goma gutuza, mu gihe abasirikari basabwe kuyamanika bakihuriza muri Stade de l’Unité.

- Advertisement -