Umuvugizi w’Ingabo z’u Rwanda, Brig Gen Ronald Rwivanga, yemeje ko amasasu yavuye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) yishe Abanyarwanda batanu.
Brig Gen Rwivanga yatangaje ko abantu batanu bamaze gupfa kubera amasasu arimo kuva Goma, abandi 35 barakomereka.
Inyeshyamba za M23 zikomeje gusatira ibice by’ingenzi mu mujyi wa Goma, ubu zamaze gufata televiziyo y’igihugu ishami ry’i Goma.
Rwivanga yavuze ko umutekano muri rusange urinzwe bikomeye n’ingabo z’u Rwanda zokomeza guhangana n’ibitero byibasira u Rwanda.
Kugeza ubu umutwe wa M23 ntabwo urafata burundu umujyi wa Goma, imirwano irakomeje.
- Advertisement -