Abarwanyi ba M23 batangaje ko bagiye gukomeza urugamba bakerekeza mu murwa mukuru wa Kinshasa kugeza igihe leta ya Congo izabatega amatwi ikumva ibibazo byabo.
Ibi byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye muri Serena Hoteli ya Goma nyuma yo gufata uyu mujyi, ingabo za leta n’abambari bazo bagakwira imishwaro.
Umuyobozi wa AFC/M23 Corneille Nanga yemeje ko badateganya kurekura umujyi wa Goma ahubwo bagiye gukomeza intambara berekeza i Kinshasa.
Yagize ati “twebwe baradukura aha kugira ngo tujye he ko ari iwacu? Turi hano kandi tuzahaguma, ndetse tuzanakomeza tugana i Kinshasa kugeza igihe ubutegetsi bwa Tshisekedi buzakemura ibibazo byacu.”
Wakwibuka ko ahagana saa tanu zo Cyumweru tariki ya 26 Mutarama 2025 ari bwo abarwanyi ba M23 binjiye ku mugaragaro mu mujyi wa Goma.
Icyo gihie M23 yatangaje ko “yabohoje neza umujyi wa GOMA” aho bamwe mu basirikare b’ingabo z’igihugu bagaragaye batanga imbunda zabo, baziha Monusco.