Date:

Share:

Mama w’umuhanzikazi Mariah na mukuru we bapfiriye rimwe

Related Articles

Umuhanzikazi Mariah Carey ari mu gahinda gakomeye nyuma yo gupfusha nyina Patricia na Alison mukuru we, bapfa ku munsi umwe mu mpera z’icyumweru gishize.

Mariah  ukoma muri Amerika yagize ati “Umutima wanjye urashengutse kuko napfushije mama mu mpera z’icyumweru. Byongeyeho, mu bintu bibabaje kurushaho, mukuru wanjye na we yabuze ubuzima kuri uwo munsi.”

Uyu muhanzi watwaye ibihembo bya muzika bya Grammy yavuze ko yagize umugisha wo kuba yari kumwe na nyina mu cyumweru gishize mbere y’uko apfa.

Nta makuru arambuye yatangaje ku cyateye izo mpfu. Yasabye abantu kubaha ubuzima bwe bwite.

Bull Dog na Riderman bagiye gutaramira i Gisenyi ku mucanga

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles