Umunyamakuru Jean Lambert Gatare wari umwe mu bamamaye mu Rwanda mu gisate cy’imikino yapfuye aguye mu gihugu cy’Ubuhinde.
Gatare wari ufite imyaka 55 yari arwaye umugongo nk’uko umwe mu bo mu muryango we yabitangarije BBC.
Yabwiye BBC Gahuzamiryango ko Gatare yaguye mu Buhinde mu ijoro ryo ku wa gatanu aho yari amaze igihe yivuriza uburwayi bw’umugongo.
Hari hashize igihe kigera ku myaka ibiri Gatare yibasiwe n’ubu burwayi.
Gatare yakoreye ibinyamakuru bitandukanye birimo BBC Gahuzamiryango, Radio Rwanda, Isango Star yabereye umuyobozi hamwe n’ikinyamakuru Rushyashya.
Radio Isango Star, ivuga ko Gatare yari umwe mu bagize ubuyobozi bwayo, yasohoye itangazo ivuga ko “asize urwibutso rukomeye mu rugendo rwacu rwo gutanga amakuru n’ibiganiro byiza”.
Gatare asize umugore n’abana batatu.