Ikipe ya Al Ahly Wad Madani yo muri Sudan yafashe icyemezo cyo kutaza gukina gukina shampiyona y’Icyiciro cya Mbere y’umupira w’amaguru [Rwanda Premier League].
Kuwa Mbere tariki ya 27 Ukwakira 2025 ni bwo habaye ikiganiro n’abanyamakuru cyasobanuraga byinshi ku makipe atatu yo muri Sudan yasabye gukina shampiyona y’u Rwanda y’Icyiciro cya Mbere.
Ayo makipe ni Al Merrikh SC, Al Hilal SC na Al Ahly Wad Madani.
Nyuma y’uko aya makipe yemerewe gukina shampiyona y’u Rwanda, amakuru ava muri Sudan yemeza ko Al Ahly Wad Madani itakije gukina iyi shampiyona. Kimwe mu byagarutse kuri aya makuru ni ikinyamakuru cy’iyi kipe.

Hari andi makuru avuga ko aba banya-Sudan bazaza gukina Rwanda Premier League, Al-Hilal SC na Al-Merrikh, zasabwe n’igihugu cya bo gukora amakipe abiri, imwe igakina shampiyona y’iwabo indi igakina iyo mu Rwanda.
Ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida wa Rwanda Premier League, Hadji Yussuf Mudaheranwa, yavuze ko ikipe izaba iya mbere muri izi, izahabwa igikombe ariko n’iyo mu Rwanda ikazagihabwa nk’uko bisanzwe.
SRC: UMUSEKE