Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwashyizeho amasaha ntarengwa yo gufunga no gufungura utubari mu rwego rwo kugabanya ubusinzi.
Iyi myanzuro yafatiwe mu kiganiro Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, Katembo Ndalieni Julien, yagiranye n’abafite utubari muri uyu mujyi tariki ya 28 Ukwakira 2025.
Katembo yavuze ko utubari twemerewe gufungura saa tanu z’amanywa hanyuma tugafunga saa sita z’ijoro.
Meya Katembo yavuze ko usibye mu Mujyi rwagati mu nkengero wasangaga abaturage kuva mu gitondo boshywa n’utubari bakazinduka banywa inzoga aho kwitabira umurimo.
Yagaragaje ko ibi bikurura umutekano mucye, amakimbirane mu miryango, ubujura, ubusambanyi n’izindi ngeso mbi.
Ubuyobozi bw’Umujyi wa Goma bwihanangirije abakoresha mu tubari no muri ‘Logdes’ abana b’abakobwa, kuko byagaragaye ko usibye kubatesha ishuri, banabakoresha mu bikorwa by’ubusambanyi.
Yagize ati “Hari abantu bagurisha abana bagakoreshwa mu mibonano mpuzabitsina, mu gihe ababyeyi baba bazi ko bagiye ku ishuri.”
Amasaha yo gufunga utubari si umwihariko w’i Goma gusa kuko no mu bindi bice by’isi hashyizweho amasaha yihariye yo gufungura no gufunga utubari.
Ibihugu birimo Ubushinwa, Ubufaransa, Ireland, Australia, Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Canada, u Rwanda, Denmark, Kenya n’ibindi bigira amasaha yihariye yo gufungura no gufunga utubari.