Date:

Share:

Perezida Kagame yanenze Tshisekedi

Related Articles

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yanenze mugenzi we wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo ukomeje kwirengagiza ibibazo by’ingutu biri mu gihugu ayoboye ahubwo agashaka kubigereka ku Rwanda.

Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru Zain Verjee uyoboye ibiganiro by’Ihuriro Mpuzamahanga ry’Ubukungu rya Qatar riri kubera i Doha guhera kuri uyu wa Mbere taliki ya 20 rikazasoza ku wa Gatatu taliki ya 22 Kamena 2022.

Perezida Kagame yavuze ko bimwe mu bibazo Perezida Tshisekedi yirengagiza gukemura birimo no kuba yarananiwe kurandura imitwe yitwaje intwaro mu gihugu ayoboye, bikaba bikomeje guteza ibibazo mu butwererane n’ibihugu by’abaturanyi bishobora no guteza intambara y’urudaca mu Karere k’Ibiyaga Bigari.

Leta ya Congo ntiyahwemye kuvuga ko u Rwanda ari rwo rwihishe inyuma y’ibitero by’inyeshyamba za M23 zirimo guharanira uburenganzira bw’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda n’abafite inkomoko mu Rwanda.

Perezida Tshisekedi Tubwe yareruye inshuro nyinshi ko Perezida Kagame ari we urimo gutera inkunga izo nyeshyamba. U Rwanda rwamagana ibyo birego bidafite ishingiro cyane ko n’Umuryango Mpuzamahanga uvuga ko nta gihamya gifatika cyatuma rushinjwa ibyo birego.

Perezida Kagame avuga kuri Tshisekedi yagize ati “Ibyo birego ni uguhunga inshingano ze nka Perezida w’Igihugu.”

Yakomeje agira ati “Ikibazo cy’amoko y’Abanyarwanda muri RDC n’uburyo kirimo gushakirwa ibisubizo bikwiye kwitabwaho byihariye. Ni ikibazo gishobora gukemurwa. Uramutse urebye ku burenganzira bw’abantu, gukemura ibibazo byabo ni ikintu cyoroshye.”

Ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, Tshisekedi  yayoboye inama y’Abaminisitiri aho yongeye gushimangira ko Igihugu cye gikomeje kugabwaho ibitero n’u Rwanda rwihishe inyuma ya M23.

Perezida Kagame ashimangira ko nta mpamvu n’imwe u Rwanda rushobora kwivanga mu bibazo by’Abanyekongo barimo abashaka guhabwa uburenganzira mu gihugu cyabo, asaba Leta ya RDC gukemura ibibazo byayo ikagabanya kubigereka no kubikururira ku Rwanda.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles