Date:

Share:

RDF yangiwe kujya muri Congo

Related Articles

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byatangaje ko ingabo z’u Rwanda zitari mu bagize itsinda ry’ingabo zo mu bihugu bigize Akarere k’Iburasirazuba (EAC) rizajya kurandura imitwe yitwaje intwaro muri Congo.

Ibiro by’umukuru wa DRC bivuga ko nyuma y’inama y’abakuru b’ibihugu bigize EAC yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 20 Kamena 2022 yafatiwemo imyanzuro isaba imitwe yose iri muri DRC kuva mu bice yigaruriye.

Nyuma y’itangazwa ry’iyi myanzuro, ibiro by’umukuru wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko “abakuru b’ibihugu ba EAC bemeje iyoherezwa cy’Ingabo z’karere ka Afurika y’Iburasirazuba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Ibiro by’Umukuru w’Igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo byanatanze amakuru mashya kuri iyi myanzuro ko ko iri tsinda rizaba riyobowe “n’Igisirikare cya Kenya, izi ngabo zigomba gutangira ishingano mu byumweru biri imbere kandi ntizigomba kuba zirimo iz’u Rwanda.”

Kugeza ubu umwuka ntabwo umeze neza gahati y’ibiguhu byombi ahanini Congo ishinja u Rwanda gufasha umutwe wa M23 uhanganye na Leta ya Congo.

Ni ibirego leta y’u Rwanda yateye utwatsi.

Perezida Kagame yanenze Tshisekedi

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles