Umuhanzi Munyaneza Jean Claude ukoresha amazina ya J Mic akomeje kwigarurira imitima ya benshi nyuma y’indirimbo ye ya mbere ashyize hanze yise ‘Kiss Kiss’.
J Mic ni umuhanzi wahoze aririmba injyana ya Gospel [indirimbo zihimbaza Imana] ubu wamaze kwinjira mu ndirimbo z’isi.
Uyu muhanzi uri kwibanda ku rukundo avuga ko ahanini agamije kwigisha urukundo rugaragara ko muri iyi minsi rwazimye.
Yagize ati “Ndimo kwibanda ku rukundo ahanini kuko muri iyi minsi usanga abasore n’abakobwa babeshyana.”
Nyuma y’indirimbo ya Kiss Kiss ubu J Mic afite indi ivuga ku rukundo yise ‘Love You More’.
Mu kiganiro na Kigali Up yavuze ko ari indirimbo nshyashya yibanda ku bakundaye, igaragaza urukundo nyarwo.
Ati “Ni indirimbo umusore cyangwa umukobwa yakwifashisha abwira uwo bakundana ko amukunda birenze”
Kugeza ubu uyu mosore amaze gushyira hanze indirmo ebyiri ariko avuga ko hari indi mishinga iri hafi gusohoka.
Reba ‘Kiss Kiss’ hano: