Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda agiye kuza i Kigali nyuma y’imyaka irenga itanu adakandagira ku butaka bw’u Rwanda.
Perezida Museveni agiye kuza i Kigali kwitabira inama y’Umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza izwi nka CHOGAM izahuza abakuru b’ibihugu bagera kuri 35.
Ikinyamakuru cyo muri Uganda cya ChimpReports kivuga ko itsinda ry’abasirikari badasanzwe baje mu Rwanda mu rwego rwo gutegura uruzinduko rwa Perezida Museveni.
Museveni aje mu Rwanda nyuma y’aho umubano w’u Rwanda na Uganda wongeye kuzahuka, urujya n’uruza ku mipaka yari yarafunzwe rukagaruka.
Perezida Kagame we aheruka i Kampala mu birori Lt Gen Muhoozi Kainerugaba ye y’imyaka 48.
Ni ibirori byaranzwe n’ubwitabire bw’abantu benshi kandi harimo abakomeye ku munsi w’ejo.
Icyo gihe Muhoozi ati “Ndishimye cyane gutangaza ko marume wanjye Perezida Kagame azitabira ibirori by’umunsi w’isabukuru y’amavuko yanjye. Imana ishimwe, inkotanyi cyane.”
Gen Muhoozi ni umuhungu, umujyanama mu by’umutekano wa Perezida Yoweri Museveni wa Uganda kandi akaba umuyobozi w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka.