Tariki ya 23 Gicurasi 2022 mu karere ka Rutsiro nibwo hamenyekanye inkuru y’urugomo rwakorewe umukobwa witwa Uwimanintije Harriette w’imyaka 22 warumwe ibere ndetse atemwa n’abajura bari baje kwiba inka y’iwabo.
Uwimanintije yagundaguranye n’ibi bisambo byashakaga kwiba inka yabo ahagana saa tanu z’ijoro nkuko yabwiye Kigali Up mu nkuru ya mbere.
Uyu mukobwa ubana na mama we, Nyirasafari Esperance, mu nzu bonyine abaturanyi be bavuga ko yagaragaje ubutwari bukomeye.
Nyirasafari Esperance avuga ko yasimbukiye igisambo kimwe agacakira ubugabwo bwacyo ngo kitabacika mu rwego rwo kwinwanaho no gutabara inka ye n’umwana we.
IBISHYA TV yasuye uyu muryango utuye mu murenge wa Kivumu, Akagari ka Kabere mu mudugudu wa Kabusagara.
Reba ikiganiro cyose!