Akarere ka Rubavu kahaye imyidagaduro n’umuco icyerekezo gishya kabyegurira umufatanyabikorwa mushya, Vision Jeunesse Nouvelle (VJN).
Hari hashize igihe kinini igisate cy’imyidagaduro n’umuco bidahagaze neza muri aka karere gafite umujyi wa Gisenyi uri mu yunganira Kigali.
Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Bwana Ildephonse Kambogo yabwiye Kigali Up ko ubu iki gisate cyamaze kwegurirwa Vision Jeunesse Nouvelle.
Yagize ati “Uyu mwaka Vision Jeunesse Nouvelle (VJN) ni umufanyabikorwa ukomeye, dufitanye amasezrano yo guteza imbere ibikorwa bya siporo, imyidagaduro n’umuco ndetse no gushaka impano mu bana bato. Ibikorwa byose akarere kakoraga bijyanye n’urubyiruko twabyohereje muri Vision Jeunesse Nouvelle.”
Bwana Kambogo akomeza avuga ko akarere ka Rubavu kagamije kuba isoko y’impano zitandukanye.
Vision Jeunesse Nouvelle (VJN) ni umuryango udaharanira inyungu usanzwe ufite ibikorwa bigaruka ku rubyiruko birimo kuvumbura impano n’ibindi bikorwa bijyanye n’impano.
Amasezerano yasinywe angana na miliyoni 65 z’amafaranga y’u Rwanda kandi akazajya avurugurwa buri mwaka.