Date:

Share:

Uganda yatangiye guha leta ya Congo indishyi z’akababaro

Related Articles

Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC)) ivuga ko yatangiye kwakira indishyi z’akababaro ziturutse ku ntambara Uganda yagizemo uruhari mu bice birimo Ituri.

Urukiko mpuzamahanga rwaciye izahabu leta ya Uganda ingana na miliyoni 325 z’amadorali y’Amerika Uganda igomba guha Congo nk’indishyi z’akababaro.

Ni ikibazo kimaze imyaka igera kuri 25 kibaye aho Uganda ivugwa ko yafatanyije n’imitwe y’inyeshamba mu gusahura amabuye y’agaciro mu ntara ya Ituri.

Bimwe mu binombe byo mu gace ka Ituri bicukurwamo amabuye y’agaciro

Muri Mutarama 2022 nibwo urukiko mpuzamahanga twategetse ko Uganda igomba kwishyura izi ndishyi mu byiciro bitanu kimwe kingana na miliyoni 65 z’Amadorali.

Abasesenguzi mu bya politike bavuga ko kuba Uganda yatangiye kwishyura izi ndishyi bigaragaza ko umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye muri iyi minsi.

Iyi ntambara Uganda yagizemo uruhari bivugwa ko yahitanye abantu barenga miliyoni ebyiri bamwe bishwe n’abasirikari abandi n’inyeshyamba ndetse bamwwe bapfa bazize inzara n’indwara.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles