Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (DRC) kugeza n’uyu munsi ntabwo iratwara umurambo w’umusirikari uherutse kurasirwa ku butaba bw’u Rwanda.
Tariki ya 19 Ugushyingo 2022 nibwo igisirikari cy’u Rwanda cyatangaje ko umusirikari wa Congo yarasiwe ku mupaka uhuza ibihugu byombi uherereye mu karere ka Rubavu. Itangazo ryavugaga ko yambutse umupaka agatangira kurasa ku basirikari ba RDF bari ku burinzi, baramurasa arapfa.
Ibi byabereye mu Kagari ka Mbugangari aho uba witegeye mu gace ka Congo kawzi nko mu Birere.
Uwo munsi umutwe w’ingabo zibungabunga umutekano wo kumupaka witwa EJVM waje wahamagawe na leta y’u Rwanda kuza gukora ubugenzuzi n’iperereza ariko nta bayobozi cyangwa abasirikari ku ruhande rwa Congo bahagaragaye, ambulansi yari yaje gutwara umurambo yasubiyeyo itamujyanye.
Nyuma yo gufata amakuru n’ibimenyetso by’aho uyu musirikari yari yaguye, umurambo wajyanywe mu buruhukiro bw’ ibitaro bya Gisenyi nkuko Bwana Ildephonse Kambogo, umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, yabwiye itangazamakuru.
Mu masaha ya nimugoroba nibwo hasohotse ibaruwa iri mu mazina ya Generali Majoro Mpezo Mbele Bruno wo mu ngabo za FARDC ivuga ko “umusirikari wabo yambutse umupaka akisanga ku butaka bw’u Rwanda maze araraswa”.
Iyi baruwa yasabaga inamenyesha Komanda uyobora itsinda ry’ingabo zishinzwe umutekano mu karere rya CIRG ko “umurambo we wazanwa mu gihugu cye.”
Kuva uwo munsi kugeza nonaha, nta makuru yongeye kujya hanze ajyanye n’uyu musirikari leta ya Congo yemeye ko ari iwayo ikanasaba ko yasubizwa mu gihugu cye.
Si bwo bwa mbere abanye Congo bavogeye ubutaka bw’u Rwanda muri iyi minsi umubano w’ibihugu byombi utameze neza.
The body for unidentified soldier, according to #RDF statement, who was shot dead on 19 November 2022 at #Rwanda-DR #Congo after crossing the border for about 50 meters was taken to #Gisenyi Hospital as investigation is ongoing. He appeared in Congo's army uniform pic.twitter.com/Quhv0i7e9d
— KIGALI UP (@KigaliUpNews) November 19, 2022