Date:

Share:

Rubavu: Minisitiri Musabyimana yanenze imiturire ya Busasamana

Related Articles

Minisitiri w’ Ubutegetsi bw’Igihugu Musabyimana Jean Claude yanenze imiturire ya bamwe mu baturage bo mu murenge wa Busasamana ashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Ni ikibazo Minisitiri Musabyimana yagarutseho mu ruzinduko yagiriye mu karere ka Rubavu aho yifatanyije n’abaturage mu muganda wo gukumira amazi ava mu birunga.

Mu butumwa yagarutseho mu ijambo rye yavuze ko hakenewe amazu meza atekanye.

Yagize ati “Mu mibereho myiza harimo n’ikibazo kijyanye n’imiturire, iyo unyuze aha ngaha ukabona uburyo mweza, ukabara amafaranga yinjira hano, tuzi tweze amamodoka aza gupakira ibirayi hano n’imboga n’ibindi  ndetse n’uburyo hera [ariko] wareba amazu mutuyemo ubona ko hari ikintu tugomba gufatanya  kirenzeho kugira ngo tubihindure. Iyo ndandambara nayo tugomba kuyirwana, twiteguye gufatanya ngo tube heza dusobanuke birenze uko bimeze uyu munsi.”

Musabyimana yakomeje avuga ko leta yiteguye gutanga umusanzu wayo ariko abaturage bakaba mu mazu bafite umutekano.

Ati “…na leta yiteguye gutanga ubufasha bwayo kugira ngo abaturage bahindure amazu batuyemo, abe amazu batuyemo bafite umuteko aho umwana ataryama ngo arware umusonga ahubwo batuyemo bishimye.”

Ni ikibazo na Minisitiri Ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi (MINEMA), Madame Kayisire Solange, yagarutseho avuga ko hagakwiye gukorwa imiganda amazu asa nateje ikibazo akaba yahindurirwa imiterere yayo.

Yagize ati “Icyo nashakaga kugarukaho ni amazu, icyo nshaka kubasaba mu rwego rwo gukomeza kwirinda ibiza ni uguhoma amazu yanyu. Dushyire ingufu nyinshi mu guhoma amazu ku buryo imvura izajya igwa ntiduhungabanye mu mazu yacu.”

Kutita ku myubakire ahanini ntabwo ari ikibazo giterwa n’ubukene cyane ko aka gace keza kakabona umusaruro mwishi urimo ibirayi, imboga n’ibindi. Abavuganye na Kigali Up bavuga ko biterwa n’imyumvire ikiri hasi.

Mu bindi bibazo bikigaragara muri uyu murenge kimwe n’indi yo mu karere ka Rubavu n’ikibazo cy’igwingira mu bana aho Minisitiri Musabyimana avuga ko hakenewe ubukangurambaga, abaturage bakamenya guteka no kurya neza.

Meya Ildephonse Kambago na Minisitiri wa MINEMA Kayisire Solange mu muganda wabereye mu murenge wa Busasamana
Amazu amwe ari mu byago byo kuba yatwarwa n’imyuzure mu gihe cy’imvura igihe nta gikozwe vuba
Abatuye muri Busasamana basabwe kwita ku mazu yabo mu rwego two kwirinda ibiza
Abaturage bari bitabiriye umuganda wo kurwanya amazi ava mu birunga
Guverineri Habitegeko Francis mu bari mu muganda Busasamana

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles