Ian Kagame yagaragaye ari mu barinda Perezida Paul Kagame kuri iki Cyumweru mu masengesho yo gusengera igihugu.

Uyu musirikare ukiri muto aheruka kwinjira mu gisirikare tariki 04 Ugushyingo 2022 ubwo we na bagenzi be barahiriraga kwinjira mu ngabo z’u Rwanda (RDF).
Ejo hashize Ian yagaragaye ari mu mutwe w’ingabo zirinda Perezida yambaye ibikoresho by’itumanaho, ari mu basirikare barinze Se.
Ian Kagame yambaye ipeti rya Sous Lieutenant tariki 04 Ugushyingo 2022 mu kigo cya gisirikare cya Gako kiri mu Karere ka Bugesera nyuma yo kwiga mu Ishuri rya Gisirikare ry’Ubwami bw’u Bwongereza (Royal Military Academy).
