Umushumba mukuru w’itorero Imbaraga z’Imana mu Rwanda (Power of God Church) Mukanziga Brigitte yagiriye inama abashakanye kujya bareba ’pornographie’ mu rwego rwo kwiga uko batera akabariro neza.
Ni inkuru ikomeje gucicikana ku mbuga nkoranyambaga nyuma y’ikiganiro yatanze kuri YouTube maze umunyamakuru akamubaza niba ashobora gusenya urugo kubera kutanyurwa mu buriri.
Bishop Mukanziga yagize ati “Ntutange urugero kuri njye kuko ubuzima bwanjye bwite sinjya mbuvuga. Reka tubifate muri rusange.”
Uyu mugore yakomeje avuga ko abakurikiye ikiganiro bafite ikibazo nk’icyo bakwiye kwicara bagahitamo uburyo bubabereye.
Ati “Abashakanye bakwiye kwicara bakavuga bati wenda ntabwo ubu buryo butubereye, dushobora gukora ubu n’ubu, umwe wenda akavuga ati simbuzi bakitabaza internet, bakarebaho, bakareba video zitandukanye bakabyiga bakabikora […] urugo rukagenda neza.”
Yakomeje avuga ko mu cyumba hashyirwa na televiziyo ubundi abashakanye bakajya bakihugura bagendeye ku mashusho babona.
Ati “Bakwiye kubyiga bakaryoshya ubuzima bwabo kuko nicyo twabasezeranyirije, twababwiye ko umubiri w’umwe ari uw’undi babaye umuntu umwe. Icyo kintu iyo kibaryohera aho kugira ngo kibateranye nibacyigire hamwe.”
Abantu batandukanye batunguwe n’aya magambo bavuga ko abavugabutumwa bo muri iyi minsi nabo barimo kugendana n’ibigezweho ariko abandi na none bagaye ubutumwa yatanze.