Umuhanzi Naseeb Abdul Juma Issack uzwi cyane nka Diamond Platnumz yahuye na Perezida Kagame mu iserukiramuco ‘Giants of Africa’.
Iserukiramuco ririmo kubera mu Mujyi wa Kigali mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 rimaze riba kuva muri 2003.
Tariki ya 13 Kanama 2023 nibwo umuhanzi Diamond ryamusigiye urwibutso nyuma y’uko agize amahirwe agahura na Perezida wa Repubulika Paul Kagame.
Ageze ku rubyiniro yagize ati “Iyo uje mu Rwanda, urarukunda. Ni urw’amahoro, Kigali icyeye, buri kintu cyose kirateguye.”
“Perezida [Paul Kagame] ndakwishimiye, turagukunda tuzakomeza kugukunda, turagukunda cyane.”

Iri serukiramuco ryateguwe n’Umuryango Giants of Africa usanzwe ufasha urubyiruko rwa Afurika kuzamura impano muri Basketball.
Ryahujwe no kwizihiza isabukuru y’imyaka 20 umaze ushinzwe na Masai Ujiri usanzwe ari Perezida w’Ikipe ya Toronto Raptors, yo muri Canada, ikina muri Shampiyona ya Basketball ya Amerika (NBA).