Date:

Share:

Mico The Best, Danny Nanone na Danny Vumbi bagiye gutaramira i Gisenyi

Related Articles

Abahanzi bakomeye mu Rwanda barimo Mico The Best, Danny Nanone, Danny Vumbi  n’abandi bagiye gutaramira Abanyarwanda muri iyi minsi mikuru binyuze muri Western Province Beach Expo 2024 igiye kubera ku mazi.

Ni Expo ihuza uturere tw’Intara y’Iburengerazuba isanzwe iba buri mwaka mu karere ka Rubavu ku mwaro w’ikiyaga cya Kivu.

Mico The Best

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba (PSF), Bwana Ernest Nkurunziza, avuga ko Western Province Beach Expo 2024 izakurura abantu bagera ku bihumbi bitatu n’ibihumbi 10 ku munsi mukuru wa Noheri.

Nkurunziza avuga ko uyu mwaka bashyizemo imbaraga nyinshi bayitegura kandi batumiye abahanzi bafite amazina akomeye ngo bazasusurutse abayitabira umunsi ku kumunsi.

Uyu muyobozi avuga ko abahanzi bakomoka muri utu turere nabo bazahabwa umwanya ku rubyiniro mu rwego two guteza imbere impano zabo.

Danny Nanone

Biteganyijwe ko iyi Expo itangira tariki ya 18 Ukuboza 2024 kugeza tariki ya 29 Ukuboza 2024 aho kwinjira bizaba ari amafaranga 300 ariko atarenze amafaranga 500 y’u Rwanda.

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Iburengerazuba (PSF) Bwana Ernest Nkurunziza
- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles