Akarere ka Rubavu gatangaza ko mu mujyi wa Gisenyi habarirwa abakora uburaya bangana n’ ibihumbi bitatu.
Byatangajwe n’umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza, Ishimwe Pacifique, mu gitaramo cyari cyateguwe na Korali Bethlehem ibarizwa muri ADEPR Gisenyi.
Mu ijambo rye Ishimwe yibukije ko abavuga ubutumwa bafite inshingano zo guhindura abafite imico idahwitse harimo abagore n’abakobwa bicuruza.
Yagize ati “Muri Rubavu mu mujyi harimo indaya ibihumbi bitatu (3000) zizwi. Izi zirazwi ku buryo nzabahamagara nti munyitabe ku karere bakaza.”
Yakomeje avuga ko iyo aganiye na bamwe muri bo hari ubwo yumva nabo baremerewe.
Ati” hari ubwo uganiriza umwe muri bo ugasanga nawe afite ikibazo gikomeye kuko abana babo nabo usanga bakura bakora umwuga nkuwabo.”
Umuyobozi yasoje asaba ko hakomeza kubaho ubufatanye hagati y’akarere n’itorero ku buryo ubuzima bw’abatuye mu karere ka Rubavu buzahinduka bwiza dore ko ariyo ntero. Yashimiye Korali Bethlehem Yateguye Ibikorwa by’unganira leta, ndetse abizeza ubufatanye.