Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwatangaje ko umunyamakuru akaba n’umuhanzi Nyarwaya Innocent wiyita Yago Pon Dat yahunze igihugu hari ibyaha akurikiranyweho birimo kubiba amacakubiri.
Ibi byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira Thierry, wemeje ko Yago yahunze mu gihe arimo gukorwa iperereza ku ibyaha birimo n’ivanguramoko.
Yagize ati “Yago yarahamagawe, arabazwa, yongera gushyira videwo hanze, videwo yarimo amagambo wumva arimo amacakubiri, aganisha ku macakubiri n’ivangura, arabazwa, arakurikiranwa. Muri cya gihe rero ibimenyetso byegeranywaga, ni bwo twagiye kumva, twumva na we aravuze ngo yarahunze.”

Dr Murangira yakomeje ati “Ahunze yari agikurikiranwa. Kuko abonye ko atangiye kubazwa ku byaha biremereye nka biriya by’ivangura, yahise agenda. Gusa ikigaragara ni uko aho ari ubona ko yagumye gukora ibindi biganiro na byo ubona biganisha ku byaha.”
Yago yavuze kenshi ko arwanywa n’agatsiko k’abantu barimo bagenzi be bahuje umwuga bashakaga kumwica.
Dr Murangira yasobanuye ko uyu munyamakuru na we afite akandi gatsiko yise ‘Big Energy’.