Debbie Nelson ubyara umuraperi Marshall Bruce Mathers III wamamaye nka Eminem yitabye Imana azize indwara ya Kanseri.
Ni amakuru yagiye hanze mu binyamakuru byo muri Amerika kandi yemejwe n’uhagarariye inyungu z’uyu muhanzi, Dennis Dennehy.
Impamvu y’urupfu rwa Nelson ntiratangazwa nubwo yari azwiho kuba afite uburwayi bwa kanseri y’ibihaha yari imaze kumuzahaza.
Kugeza ubu Eminem ntabwo aragira icyo atangaza ku cyahitanye mama we.
Nubwo Debbie yagize uruhare muri muzika ya Eminem mu myaka ye ya mbere agitangira urugendo rw’ubuhanzi, umubano wabo wabaye mubi cyane ndetse kugeza ubwo Eminem mu ndirimbo ze wasangaga amugarukaho cyane.
Indirimbo ifite umwihariko yakunzwe cyane mu 2002 yitwa Cleanin’ Out My Closet.
Yitabye Imana afite imyaka 69 y’amavuko.