Date:

Share:

Perezida Kagame agiye guhura na Tshisekedi

Related Articles

Perezida Paul Kagame na mugenzi we uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, bateganya guhurira i Luanda muri Angola tariki ya 15 Ukuboza 2024.

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yemereye IGIHE aya makuru mu gitondo cyo kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024.

Ibiro bya Perezida wa Angola byasobanuye ko muri iyi nama, abaminisitiri basanzwe bahagararira Angola, u Rwanda na RDC mu biganiro bya Luanda bigamije gushakira uburasirazuba bwa RDC amahoro n’umutekano na bo bazaba bahari.

Iyi nama izakurikira iyo ku rwego rw’abaminisitiri yahuje u Rwanda, RDC na Angola tariki ya 25 Ugushyingo 2024, ubwo bemeranyaga ku gusenya umutwe w’iterabwoba wa FDLR no kuba u Rwanda rwakuraho ingamba z’ubwirinzi rwashyizeho mu 2022.

Nyuma y’aho abaminisitiri bemeranyije kuri iyi myanzuro, Perezida João Lourenço wa Angola yaganiriye na Kagame ndetse na Tshisekedi ku murongo wa telefone, ku buryo amahoro n’umutekano byagaruka mu burasirazuba bwa RDC.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles