Date:

Share:

Perezida w’Uburundi yigambye gutera u Rwanda akagera i Kigali

Related Articles

Perezida w’Uburundi Gen Evariste Ndayishimiye yongeye kwigamba ko afite umugambi wo gutera u Rwanda akagera i Kigali mu gihe Umujyi wa Bujumbura waba utewe n’Abanyarwanda.

Perezida Ndayishimiye yabigarutseho mu kiganiro na BBC Gahuzamiryango avuga ko afite amakuru yizewe ko u Rwanda rufite umugambi wo gutera Uburundi runyuze muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).

BBC ivuga ko Ndayishimiye yemeje ko u Rwanda ruri gutegura gutera u Burundi rubicishije mu mutwe wa RED-Tabara, avuga ko uwo mutwe nuramuka uteye i Bujumbura na we azahita atera i Kigali.

Yagize ati “Turabizi ko u Rwanda rurimo kugerageza kudutera ruciye ku butaka bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, rubicishije mu mutwe wa Red- Tabara. Gusa twe turababwira ko nibaba bashaka gutera Bujumbura baciye muri Congo natwe i Kigali si kure duciye mu Kirundo.”

Ndayishimiye yavuze ko afite amakuru yizewe y’uko u Rwanda rufite umugambi wo gutera u Burundi, gusa avuga ko mu gihe byaba bibayeho intambara yakomera ngo kuko ishobora gukwira akarere kose.

Ati “Igihugu cy’u Rwanda nta mahoro cyumva gifite kitarimo gushotorana. Cyamaze gushwana na Uganda na Tanzania… ubu kiri mu ntambara muri Congo ari na ko gitegura kudutera”.

Yakomeje agira ari “Ntituzemera kwicwa nk’inyamaswa nka kuriya barimo barabikorera abakongomani. Tuzarwana, Abarundi bariteguye.”

Ndayishimiye yavuze ibi mu gihe amaze iminsi ashoza intambara y’amagambo ku Rwanda.

Ni intambara uyu Perezida w’u Burundi yatangije muri Mutarama 2025, ubwo yari kumwe n’abadipolomate bahagagariye ibihugu bitandukanye mu Burundi.

Icyo gihe yumvikanye ashinja u Rwanda kuba rufite umugambi wo gutera igihugu cye, anateguza amahanga ko natagira icyo akora ngo ahagarike u Rwanda ashinja gutera Congo “intambara izaba iya rusange”.

Umuvugizi wa leta y’Urwanda Yolande Makolo avuga ko atangazwa n’iyo mvugo ya Perezida Evariste Ndayishimiye.

Agira ati “Ibyo bivugwa biratangaje kuko mu by’ukuri inzego z’umutekano zo mu Rwanda no mu Burundi zari zirimo zirahura kugira ngo ziganire ku buryo twarinda imipaka kubera ibiri kubera mu Burasirazuba bwa Congo”.

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles