Date:

Share:

Wazalendo yinjiye Uvira

Related Articles

Abaturage mu mujyi wa Uvira bemeje ko abarwanyi ba Wazalendo binjiye muri uyu mujyi mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki ya 18 Mutarama 2026 nyuma y’uko kuwa Gatandatu umutwe wa AFC/M23 watangaje ko uvuye “byuzuye” muri uyu mujyi.

Amwe mu mashusho ari gucicikana ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abarwanyi ba Wazalendo bakirwa mu byishimo na bamwe mu baturage bo muri Uvira.

Andi agaragaza ibikorwa by’ubusahuzi byabaye nyuma yo ‘kugenda’ kw’abarwanyi ba M23.

Guverineri w’intara ya Kivu y’Epfo ahagenzurwa na leta yatangaje ko bafite amakuru ko hari abarwanyi ba M23 basigaye muri Uvira.

Yagize ati “Ni ukwitonda cyane kandi abaturage basabwa kwirinda urugomo rushingiye ku moko.”

- Advertisement -

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles