Umuhanzi Meddy yanyomoje amakuru amaze iminsi acicikana avuga ko akubitwa n’umugore we.
Meddy anyuze kuri Instagram ye yifashishije imwe mu nkuru zivuga ko asigaye akubitwa agira ati “kuki bankora bibi? ?”
Meddy yanasabye umugore we Mimi Mehfra gusobanura iby’ihohoterwa ashinjwa
Ati “Kuki bankora ibintu nk’ibi koko, Mimi ngwino usobanure iby’ihohotera ryawe.”
Uyu mugore we yaje abihuhura, aha inkwenene abavuga iby’uko ahohotera umugabo we, ati “Icyiza ni uko nkeneye umusemuzi, icyakora rubanda bagira igihe!”.
Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze nyuma y’igihe kinini bakundana. Bibarutse imfura yabo mu 2022.
Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa muri Kanama 2017.