Akarere ka Rubavu kujuje gare nshya yiswe ‘Rubavu Bus Park’ mu murenge wa Gisenyi ijyanye n’icyerekezo nk’umujyi wa kabiri mu yunganira Kigali.
Iyi gare yuzuye mu mezi atatu gusa ifite aho imodoka ziparika n’inyubako zikoreramo ibiro bitandukanye naho ikindi gice cya kabiri kigizwe n’amazu y’ubucuruzi, iguriro rito nacyo kikaba kizaba cyuzuye mu mezi andi atatu ari imbere nta gihindutse cyangwa ngo imirimo ikorwe mu nkokora.
Abaturage bagenda umujyi wa Rubavu bishimiye iyi gare ya mbere nini mu Rwanda ahanini kuko ije guhindura isura y’umujyi.
Ni gare izuzura itwaye miliyari umunane z’amafaranga y’u Rwanda.
Umuyobozi wungirije muri Jali Investment Ltd yubaka iyi gare, Fred Rwamurangwa, yemeza ko gare ya Rubavu ifite ibikenerwa byose birimo aho abagenzi bicara bategereje imodoa kandi banareba na televiziyo, sitasiyo ya polisi n’ibindi bitanduakanye.
Si gare gusa nk’igikorwaremezo gishya muri uyu muyjyi ahubwo n’imihanda imwe n’imwe iragenda itunganywa ishyirwamo kaburimbo.
?Gare igezweho nshya y'akarere ka @RubavuDistrict yatangiye gukora. Abahaturiye n'abagenda uyu mujyi bishimira intambwe ikomeje guterwa mu bikorwaremezo no guhindura isura yawo@kambogo1 @HabitegekoFran1 pic.twitter.com/LXCIve6wKs
— KIGALI UP (@KigaliUpNews) December 30, 2022
Twasuye iyi gare tuganira n’abayigenda batangaza akari ku mutima ariko basaba akarere ka Rubavu kwihutisha ibindi bikorwaremezo bindi birimo n’isoko rinini rya Gisenyi rigomba kuba ryubatse mu buryo bwa kijyambere.
Reba videwo

