Pasiteri Bizimungu ari kubaka hoteli mu Mujyi wa Rubavu urenze ahubatse Serena Hotel munsi gato y’ahubatse ibiro by’Akarere igeretse gatatu.
Bizimungu yayoboye u Rwanda kuva muri Nyakanga 1994 kugeza mu 2000 ubwo yeguraga.
Nyuma yo gufungurwa mu 2007 ntabwo yongeye kugaragara muri politiki ahubwo yagiye agaragara mu bikorwa bye bwite.
Icyapa kiri kuri iyi nyubako handitseho ko ari inyubako ya Séraphine Utamuliza, umugore wa Pasteur Bizimungu, ariko Bizimungu niwe ukurikirana imirimo yo kubaka iyi hoteli.