Ishimwe Dieudonné wamenyekanye mu myidagaduro nka Prince Kid yasezeranye imbere y’amategeko na Iradukunda Elsa wabaye Miss Rwanda 2017.
Inkuru ikomeje gucicikana aho bamwe bumvaga ari ibihuha ariko Kigali Up yamenye ko ari ukuri aba bombi bamaze kwemera kubana nk’umugabo n’umugore
Bombi basezeraniye mu Murenge wa Rusororo ku manywa yo kuri uyu wa Kane tariki 2 Werurwe 2023.

Prince Kid ateye iyi ntamwe mu gihe ategereje kongera kwitaba ubutabera aho ubushinjaha bwongeye kumurega ku byaha yari yagizweho umwere byo gusambanya bamwe mu bitabiriye irushanwa yateguraga rya Miss Rwanda.
Ubushinjacyaha buvuga ko bwabonye ibindi bimenyetso bishya.