Inyeshyamba za M23 zivuga ko zirwanirira uburenganzira bw’abavuga ikinyarwanda bakomeje guhohoterwa muri Kivu y’Amajyarugu zasabye imitwe irimo Abanyarwanda n’Abagande guhambira utwabo bagataha.
Ni ibyatangajwe na Col Alfred uri mu basirikari bakomeye ba M23 mu kiganiro n’abaturage bo mu gace ka Mweso.
Col Alfred yibanze ku mitwe igizwe n’Abanyarwanda ndetse n’Abagande abasaba gusubira iwawo.
Yagize ati “M23 iha ikaze buri muntu wese, umuntu wese ushaka yaza kwifatanya natwe ariko ntabwo dushaka FDLR na ADF, nibo bari kwiba imitungo yanyu, twe nta vangura tugira. Ntabwo dushaka kumva iyi bita FDLR, bariya ni abanyarwanda, basubire iwabo, nabo bita ADF basubire iwabo muri Uganda, muranyumva? Niyo nkomoko yo kubura amahoro mu gihugu cyacu. Na Perezida [Félix Antoine] Tshisekedi wabazanye akabashyira mu gisirikari [abona] bakora iki koko, ese bazana amahoro, bakoze Jenoside iwabo, bishe abantu, bakoze ibintu bibi bishoboka byose bibaho kuri iyi si none ngo umuntu w’ikivume urifatanya nawe ngo icyo gisirikari kizakora iki??…”
“Iki gisirikari mubona cya FARDC cyavumwe kubera bashyizemo FDLR ngo baze kubarwanirira, bazabikora bate kandi basahura imitungo yanjyu. Rero mumenye ko ibyo byarangiye, inkoko, inka, intama yawe ntabwo izongera kuribwa ukundi. Duhari ku bwanyu, twe turi igisirikari cy’abaturage, turi igisirikari cyanyu. Turi hano ngo tubahe amahoro, turi abakozi banyu.”
Mu bindi abasirikari bakomeye ba M23 bavuze harimo kurekura amakamyo y’ibicuruzwa yerekeza mu mujyi wa Goma kongera kugenda nta nkomyi.
Ibice byose M23 yigaruriye birimo n’imihanda ya Mushaki, Sake, Kilolirwe, Kitchanga na Mweso yahise iyifungura ngo ibe nyabangendwa.
Indi mihanda yafunguwe harimo umuhanda uva Rushuru ujya Goma nawo wafunguwe.
Muri iki kiganiro n’abaturage habayeho no kwakira ibibazo by’abaturage.
Mu bibazo abaturage bagaragarije M23 harimo ikibazo cy’amafaranga ahanitse y’urugendo amatwara za moto baca abaturage n’ikibazo cy’ibyangombwa bataye kubera intambara bituma batinya kugenda.
M23 yahaye ihumure abaturage ko nta muntu uzabibasaba kandi isaba abatwara abantu kutongera guca amafaranga y’umurengera bacaga imihanga igifunze.