Date:

Share:

Jack Ma agiye gutangira kwigisha mu Rwanda

Related Articles

Umuherwe Jack Ma washinze ikigo Alibaba agiye kujya aza kwigisha mu Rwanda muri Kaminuza y’imiyoborere mu Rwanda ya African Leadership University (ALU).

Ni amakuru iyi kaminuza yatangaje ari no ku rubuga rwayo yemeza ko Jack Ma agiye kujya ayifasha kwigisha.

Ni amakuru yemejwe kandi na Dr. Fred Swaniker wayishinze aho yavuze ko yishimiye kuba ba rwiyemezamirimo b’abanyafurika bagiye kubona amahirwe yo kumwigiraho byinshi nk’inararibonye mu by’ikorabuhanga n’ubushabitsi.

Kaminuza ya ALU ishami rya Kigali

Yagize ati “Nishimiye ko abanyeshuri bacu gagiye kubona amahirwe yo kwigira kuri Jack Ma mu rwego rwo kwagura indoto zabo.”

Iyi kaminuza ntabwo yatangaje igihe Jack Ma azatangira kwigisha ku mugaragaro.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles