Urubuga rwa YouTube rwashyizeho impinduka nshya zigamije korohereza abarukoresha kuba batangira kubona agafaranga.
Kugeza ubu umubare w’abakoze ‘Subscribe’ cyangwa se abahisemo gukurikira konte runaka (channel) wagabanyutse ugera ku bantu 500 uvuye ku bantu 1000.
Mu zindi mpinduka zabaye nuko umubare w’amasaha wavuye ku bihumbi bine (4000 hours) by’amasaha by’abarebye cano (channel) ugera ku bihumbi bitatu (3000 hours).
Naho kuri shorts, cano (channel) ifite miliyoni eshatu z’abantu barebye amavidewo yawe mu gihe cy’iminsi 90 izajya ihita yemererwa gutangira kwinjiza (monetization).