Niyonshuti Théogene wamenyekanye nka Pastor ‘Inzahuke’ yitabye Imana aguye mu mpanuka yabereye mu gihugu cya Uganda.
Ni inkuru y’akababaro yemejwe n’abo basengana mu itorero rya ADEPR harimo n’umugore we, Assia Uwanyana, ndetse n’inshuti ze za hafi.
Amakuru avuga ko Pastor Inzahuke yari avuye muri Uganda hamwe n’abandi bantu bari kumwe bavuye muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika.
Bivugwa ko yari avuye kubazana ari mu modoka ye bwite bavuye Kampala baza mu Rwanda maze bagongana na bisi itwara abagenzi irabagwira.

Ni impanuka yabaye ahagana saa tanu z’ijoro ryakeye bivugwa ko umuntu umwe ari we wayirokotse ariko nawe ari muri koma.
Yitabye Imana asize abana bane yabyaranye n’umufashe we ariko hari n’abandi yareraga iwe mu rugo.
Imana imuhe iruhuko ridashira!
Ubuyobozi bw'Itorero ADEPR bwihanganishije umuryango wa Pastor Theogene Niyonshuti, Abanyetorero ADEPR bose, inshuti n'abavandimwe be ku bw'urupfu rwa Pastor Theogene rwabaye mu ijoro ryo ku wa 22/06/2023 azize impanuka yabereye mu gihugu cya Uganda nkuko umuryango we ubitangaza pic.twitter.com/mfFkzlDukt
— ADEPR Rwanda (@adeprrwanda) June 23, 2023