Mu mujyi wa Kigali haravugwa inkuru y’umusore w’imyaka 25 y’amavuko utuye mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge wishe mugenzi we babanaga amuteye icyuma amuhora ko yararanye indaya akamuheza hanze.
Ibi byabereye mu Kagari k’Akabahizi tariki ya 8 Kanama 2023.
Uyu musore amaze gutera mugenzi we icyuma, yahise ajya kwihisha muri ruhurura.
Abaturage bavuga ko yishe mugenzi we kuko yari yanze kumukingurira nijoro kubera ko yari yararanye indaya
Umwe yagize ati “Uriya babanaga bari baraye basangira inzoga noneho mu gitondo bahuye aramubwira ngo mpa urufunguzo rwanjye wandaje hanze kubera indaya, baratongana ahita amukubita icyuma.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari k’Akabahizi, Ufitinema Abuba, yabwiye IGIHE ko uyu musore na mugenzi we nta kwezi bari bamaze bimukiye muri ako gace.
Yaboneye gusaba urubyiruko kwirinda ibiyobyabwenge anasaba ababyeyi kwita ku burere bw’abana babo.
Uyu musore akimara gutabwa muri yombi yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyarugenge.