Date:

Share:

Akari ku mutima wa Bruce Melodie nyuma yo guhura na Perezida

Related Articles

Umuhanzi Bruce Melodie yishimiye kuba yahuye na Perezida Paul Kagame ku nshuro ye ya mbere ahishura ko ari indi ntamwe yateye.

Umunsi w’ejo nibwo ifoto ya Bruce Melodie asuhuza Perezida Kagame yiriwe icicikana ku mbuga nkoranyambaga.

Abafana be bamukeje cyane ndetse banashimira Perezida Kagame ukomeje guhesha agaciro umuziki Nyarwanda n’imyidagaduro muri rusange.

Mu kiganiro na The New Times yagaragaje ko guhura n’umukuru w’igihugu ari ishema rikomeye mu buzima.

Yagize ati “Yego nahuye na Perezida Paul Kagame, ni byiza guhura nawe. Guhura na Perezida wacu umwe rukumbi ni iyindi ntera nagezeho.”

Mu cyumweru gishize Perezida Kagame kandi yabonanye na Diamond Platnumz wari waje gususurutsa abitabirye iki gitaramo cya  Giants of Africa muri BK Arena.

Perezida Kagame ahura na Diamond Platnumz

Mu mpera z’iki cyumweru na none yahuye n’umuhanzi Davido amwakira mu biro bye, nayo iba inkuru yashimishije benshi ndetse icicikana ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye.

AMAFOTO: Perezida Kagame yahuye na Davido

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles