Umunyamakuru wa Radio na Flash TV mu Ntara y’Amajyaruguru, Umuhoza Honore, arafunzwe aho akurikiranyweho ibiganiro yajyaga acisha ku rubuga rwe rwa YouTube yigisha imiryango ibijyanye n’imyororokere.
Amakuru avuga ko muri iki cyumweru yatawe muri yombi afatiwe mu Karere ka Musanze ariko aza kuzanwa mu Mujyi wa Kigali.
Ikinyamakuru UMUSEKE kivuga ko yaba afungiye ibiganiro Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda ruherutse kwamagana ruvuga ko ari ugukwirakwiza ibikorwa biteye isoni.
Bivugwa ko kandi hari andi makuru avuga ko yaba akurikiranyweho ibindi byaha nubwo nta rwego ruremeza icyo afungiye.
Kugeza ubu RIB ntacyo irantangaza.