Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda yasezereye abajenerali 12 barimo James Kabarebe na Fred Ibingira.
Itangazo rya Minisitiri y’Ingabo rigaragaza ko aba basirikari batandukanye barimo n’abakomeye bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Kabarebe yari Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Repubulika mu by’umutekano.
Abajenerali basezerewe:
- GEN JAMES KABAREBE
- GEN FRED IBINGIRA
- LT GEN CHARLES KAYONGA
- LT GEN FRANK MUSHYO KAMANZI
- MAJ GEN MARTIN NZARAMBA
- MAJ GEN ERIC MUROKORE
- MAJ GEN AUGUSTIN TURAGARA
- MAJ GEN CHARLES KARAMBA
- MAJ GEN ALBERT MURASIRA
- BRIG GEN CHRIS MURARI
- BRIG GEN DIDACE NDAHIRO
- BRIG GEN EMMANUEL NDAHIRO
Hari na none abandi bofisiye bakuru 83, abofisiye bato batandatu, abasirikare bato 86 n’abandi 678 barangije amasezerano. Biyongeraho 160 bafite ibibazo by’ubuzima.