Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB) rwatangaje amasaha mashya agenewe aho abantu bakoresha bidagadura harimo utubyiniro n’utubare.
Amasaha ku minsi isanzwe yabaye saa saba zo mu rukerera (1:00am) naho muri wikendi aba saa munani 2:00am.
RDB ivuga ko aya masaha azatangira kubahirizwa tariki ya 1 Nzeri 2023.
Abandi barebwa n’aya mabwiriza mashya harimo amaresitora, ububiko bw’inzoga ziremereye (Liquor store).
Ahandi harimo inganda, amaguriro mato (super markets) naho bacururiza imiti bo bazakomeza gukorera ku masaha yari asanzwe.
Hibukijwe ko kandi inzoga zitagenewe abato aho ba nyir’utubari basabwe kujya bareba ibyangombwa kubinjira birimo indangamuntu.
Bivugwa ko aya mabwiriza mashya ajyanye no guhangana n’urusaku ruba mu ijoro.
