Polisi y’u Rwanda yabonye umuvugizi mushya ushinzwe Itangazamakuru n’Inozamubanyi, ACP Boniface Rutikanga, wasimbuye CP John Bosco Kabera.
Rutikanga yari asanzwe ari Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda wungirije.
Mbere yo kuba Umuvugizi wungirije wa Polisi y’u Rwanda yakoze indi mirimo itandukanye irimo kuba mu butumwa bwa Loni bwo kugarura amahoro ku isi ndetse n’umujyanama mu bya gipolisi mu Muryango w’abibumbye.
Mu Ukuboza mu 2018 nibwo CP Kabera yari yagizwe Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, asimbuye CP Theos Badege wari ugiye mu butumwa bw’amahoro.