Urwego rw’Ubugenzacyaha mu Rwanda (RIB) rwihanangirije abafite ‘YouTube Channels’ zicaho urukozasoni gusiba ayo mashusho.
Ibi Byatangajwe n’Umuvugizi wa RIB, Thierry Murangira, mu kiganiro yagiranye na The New Times.
Yagize ati “Mufate uyu mwanya nk’amahirwe ya nyuma. Hari ibintu byinshi mwatambutsa bitarimo ibintu bishishikariza ubusambanyi. Turabasaba ko mubisiba.”
Zimwe muri ‘YouTube Channels zagiriwe inama harimo Uburyohe TV, Rwanda Eye News TV, Isiri TV, Gift TV, Ghetto 250, Amabanga Yurugo TV, Love 250, Bibaho TV, Lucky Rehema TV, Amahumbezi TV, Home Town TV, Agasobanuye TV, Humble TV, Kigali Love Zone TV, Drop Out 250 TV, Star Max TV.